Muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare iri kubera muri Afurika y’Epfo, Ndayisenga Valens yegukanye umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akurikiye Umunya Eritrea Merhawi Kudus.
Ubwo basiganwaga umuntu ku giti harebwaga ibihe bakoresheje (Individual Time Trial) i Wartburg ku ntera ya Km 48.
Ndayisenga Valens yakoresheje isaha iminota irindwi n’amasegonda icyenda akurikiye Umunya Eritrea Merhawi Kudus wakoresheje 1h05’08 naho Umunya Algeria Adil Barbari aba uwa gatatu akoresheje 1h10’02” mu batarengeje imyaka 23.
Ndayisenga yitwaye neza aho abikesha ko ikirere cyaho gisa nicyo mu Rwanda.
Valens na bagenzi be bagize ikipe y’igihugu bazakomereza muri Gabon mu cyumweru gitaha bitabira irushanwa Amissa Bongo naho Adrien we azakomereza mu Butariyani.
Nkuko bisanzwe mu mupira w’amaguru ko mbere yuko hatangira irushanwa ry’igikombe runaka,habanza guhimbwa indirimbo yubahiriza iryo rushanwa .
Hola Hola niyo ndirimbo yahimbiwe igikombe cya Afurika cya 2015 muri Guinea Equatorial. Iyi ndirimbo igaragaramo abahanzi benshi barimo na Edy Kenzo wo mu karere ka Afurika y’iburengerazuba.
Gracias choir ni imwe muri korari zikomeye mu miririmbire yo hejuru binyuze mu majwi ahanitse ndetse ikaba izwi cyane mu nkinamico y’ivuka rya Yesu kuburyo ubareba wagirango niko byagenze neza. iyi nkinamico y’ivuka rya Yesu yitwa Chrismass Cantanta.